Ku wa kane, tariki ya 04 Kanama 2022, muri Bazilika Nto ya Kabgayi habereye urugendo nyobokamana rw’abakateshiste 525 baturutse muri paruwasi 29 zigize Diyosezi ya Kabgayi. Intego nyamukuru y’ urwo rugendo nyobokamana yari iyo gukomeza kwizihiza umunsi w’umukateshiste wizihijwe ku itariki ya 22 Gicurasi 2022.
Urwo rugendonyobokamana rwabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Bazilika Nto ya Kabgayi, gitangira ku isaha ya saa yine za mugitondo (10h00’) aho Igisonga cy’Umwepiskopi Ushinzwe iyogezabutumwa, akaba n’intumwa ya musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi yatangije icyo gitambo cy’Ukaristiya atera amazi y’umugisha abitabiriye urwo rugendo nyobokamana.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Padiri Germain HABIMANA Ushinzwe amashuri Gatolika n’Imyigishirize y’Iyobokama muri Diyosezi ya Kabgayi, yakiriye abari muri Bazilika Nto ya Kabgayi harimo : abapadiri, abihayimana n’ abateshisite baje muri urwo rugendo nyobokamana ati : “Kuri iyi tariki ya 4/8/2022, twishimiye kwakira abakateshiste ba Diyosezi ya Kabgayi bakoze urugendonyobokamana muri Bazilika Nto ya Kabgayi.
Uru rugendo rwateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Umukateshiste twahimbaje ku itariki ya 22/5/2022. Rwashyizwe nyuma y’iyi tariki kugira ngo turusheho kurutegura neza. Turashimira Imana ko idufashije uru rugendo rukaba rushoboye gukorwa. Turashimira kandi ubwitange buri wese yagize kugira ngo tubashe gukora uru rugendo nyobokamana rw’amateka. Ni rwo rugendo rwa mbere nk’uru mu mateka rukozwe n’abakateshiste bose ba Diyosezi ya Kabgayi”.
Bwana MWUMVANEZA Silas watanze ubuhamya nk’uhagarariye akateshisite waje aturuka muri Paruwasi ya Kanyanza akaba amaze imyaka igera kuri 58 ari umukateshiste, asobanura ukuntu uwo murimo usaba ubwitange n’imbaraga zidasanzwe ariko ukaba ari umurimo mwiza ndetse anashishikariza abawukora gukomeza kuwukorana umwete. Yashoje ashimira Diyosezi ya Kabgayi igitekerezo cyiza yagize cyo guhuriza hamwe abakateshiste bose bo mu maparuwasi yose uko ari 29, bityo ko ari ibyishimo bidasanzwe cyane cyane ko ari ubwa mbere urwo rugendo rubahuriza hamwe rwari rubayeho.
Nyuma y’ubuhamya bw’umukateshisite uhagarariye abandi, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yashimiye abakateshiste uruhare runini bafitiye Kiliziya mu kwamamaza ubutumwa mu bandi bakirisitu, abashimira byimazeyo ubwitange bakorana abibutsa ko umukateshiste ari umwigisha ariko akaba n’umuhamya. Ikindi yibukije ni uko yishimira ko mu bakateshiste harimo abagore benshi kandi umugore akaba ari umuntu ukomeye mu muryango, bityo akaba umukateshiste ahereye iwe mu rugo. Yashoje abasezeranya ko Kiliziya izakomeza kubaba hafi mu butumwa bwiza bayifashamo, yanashimiye kandi abari aho bose bitanze kugirango urwo rugendo nyobokamana rugende neza.
Padiri Silas NGERERO, akaba ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyarusange, ni we wavuze ijambo mu izina ry’abandi bapadiri baje baherekeje abakateshiste. Yatangiye ashimira abakateshite ubwitange bagaragaza, asobanura muri make uko umukateshiste ari umuntu, umukristu n’intumwa. Umulayiki rero afite ubutumwa bwo kwigisha Inkuru Nziza no gufasha abandi kwitagatifuza abigirishije imibereho ye nk’uko byemejwe n’ Inama Nkuru ya Vatican ya Kabiri ndetse iyo Nama Nkuru igakomeza ivuga ko icyo roho ari cyo mu mubiri, ni cyo umulayiki agomba kuba cyo muri iyi si. Umukateshiste ni umugaragu n’umugabuzi w’Ijambo ry’Imana. Yakomeje abasaba gutanga urugero rwiza mu byo bakora nk’uko Yezu yabivuze ati : “Urumuri rwanyu ni ruboneshereze gutyo abantu barebe ibyiza mukora bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.” Yashoje abashimira ubwitange anabasaba gukomera ku butumwa bwabo.
Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, Bwana Jean Baptiste NZAYISENGA, umukangurambaga wa Cateshezi muri Diyosezi, yasobanuriye muri make abitabiriye urugendo nyobokamana amateka ya Diyosezi ya Kabgayi, baboneraho no gusura ahantu hanyuranye (muri Bazilika nyirizina, Inzu ndangamurage ya Kabgayi, Hoteli Saint-André, Piscine, Imprimerie ya Kabgayi, Centre Saint -Kizito n’ahandi) mu rwego rwo kumenya byimbitse Kabgayi. Urugendo rwashojwe n’ubusabane.
Tubibutse ko Diyosezi ya Kabgayi igizwe na Paruwasi 29, ikaba ifite abakateshiste bagera kuri 693
Umwanditsi w’inkuru : Bernard UWAMAHO