Inyigisho ya Papa yateguriye
uwa gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025
Icyiciro cy’inyigisho. Yubile 2025. Yezu Kristu Mizero yacu. I. Yezu mu bwana bwe. 6 . « Binjiye mu nzu babona umwana […] barapfukama baramuramya » (Mt 2,11). Abanyabwenge baza kuramya Umwami wavutse.
Bavandimwe nkunda cyane, muraho !
Mu mavanjili avuga ubwana bwa Yezu, hari inkuru ivugwa na Matayo gusa : abanyabwenge baza kuramya Yezu. Bakuruwe n’inyenyeri, mu mico myinshi bafataga nk’ikimenyetso kibanziriza ivuka ry’abantu b’ibitangaza, abanyabwenge bafata urugendo baturutse mu burasirazuba, batazi neza intego y’urugendo rwabo. Ni abanyabwenge, abantu batari abo mu muryango w’isezerano. Ubushize twavuze ku bashumba b’i Betelehemu, bari bameze nk’abatari mu muryango w’abayahudi kuko babafataga nk’ « abahumanye » ; uyu munsi duhuye n’ikindi cyiciro cy’abantu, abanyamahanga baje kuramya Umwana w’Imana winjiye mu mateka n’ubwami bushya rwose.
Amavanjili atubwira ku buryo busobanutse ko abakene n’abanyamahanga bari mu ba mbere batumiwe guhura n’Umwana w’Imana, Umukiza w’isi. Aba banyabwenge bafatwa nk’abahagarariye icyarimwe amoko yibanze y’abantu bakomoka ku bahungu batatu ba Nowe, imigabane itatu yari izwi mu bihe bya kera cyane : Aziya, Afrika n’Uburaya, n’ibyiciro bitatu by’ubuzima bwa muntu : ubusore, ubukuru n’ubusaza. Hirya y’ibisobanuro byose bishoboka, ni abantu badahama hamwe, ahubwo nk’abatowe bakuru bo mu mateka ya Bibiliya, biyumvamo ubutumire bwo kuva aho bari, bwo gufata urugendo. Ni abantu bazi kureba hirya yabo, bazi kureba hejuru. Ugukururwa n’inyenyeri yabonetse mu kirere bituma bafata urugendo bagana mu gihugu cya Yudeya, bagana i Yeruzalemu, aho bazahurira n’umwami Herodi. Ukwizera no kutigiramo ubuhendanyi mu gusaba amakuru ku mwana wavutse akaba ari umwami w’Abayahudi, kuragongana n’uburyarya bwa Herodi, wahungabanyijwe n’ubwoba bwo kuva ku ngoma ; ako kanya ashaka kumenya uko ibintu bimeze, atumiza abanditsi abasaba gukora nketi. Ubutegetsi bw’umwami wo ku isi buragaragaza intege nke zabwo sose.
Abahanga bazi Ibyanditswe bitagatifu babwira umwami ahantu umutegetsi n’umushumba w’umuryango wa Isiraheli azavukira nk’uko umuhanuzi Mika yabihanuye (Mi 5,1) : Betelehemu iciye bugufi aho kuba Yeruzalemu y’igihangange ! Koko rero nk’uko Pawulo abyibutsa mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye Abanyakoronti, agira ati « ibinyantege nke ku bantu, ni byo Imana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko » (1 Kor 1,27).
Nyamara n’ubwo abanditsi bazi neza aho Umukiza yavukiye, bereka abandi inzira, ariko bo bakaguma aho bari ! Koko rero, ntibihagije kumeya ibyo abahanuzi banditse, kugira ngo tuyoboke Imana, bisaba kwemera gutwara « ukajya gucukumbura by’imbere » kandi ukemerera Ijambo ry’Imana rigakomeza inyota yo gushakashaka, inyota yo kubona Imana.
Nibwo rero Herodi mu guhubagurika, nk’uko ibisambo n’abagizi ba nabi bakora, abaza abanyabwenge igihe nyacyo inyenyeri yabonekeye, hanyuma abashishikariza gukomeza urugendo, abasaba kuzagaruka bakamugezaho amakuru kugira ngo nawe azage kuramya umwana wavutse ! Ku bihambiriye ku butegetsi, Yezu ntabwo ari amizero yo kwakira, ahubwo ni inzitizi igomba kuvanwaho !
Igihe abanyabwenge bongeye gufata urugendo, inyenyeri irongera irigaragaza hanyuma ibayobora kuri Yezu, ikimenyetso cy’uko ibiremwa n’amagambo y’abahanuzi bihagarariye ururimi Imana ikoresha ivuga kandi yemera ko abantu bayishakashaka bayibona. Bongeye kubona inyenyeri ibyishimo birabasaga, kuko Roho Mutagatifu, umurikira umutima w’abashakashaka Imana by’ukuri, awusendereza ibyishimo.
Abanyabwenge binjira mu nzu, barapfukama, baramya Yezu bamuha amturo afite agaciro gakomeye, agenewe umwami, agenewe Imana. Kubera iki ? Babonye iki ? Umwanditsi wa kera ati « babona umubiri wicishije bugufi Jambo yafashe ; ariko ikuzo ry’Imana ntiryabihishe. Barabona agahinja, ariko bakaramya Imana » (Chromatius d’Aquilée, Commentaire sur l’Evangile de Matthieu 5,1).
Abanyabwenge babaye abambere bemeye mu banyamahanga bose, ni ikimenyetso cya Kiliziya ihurirwamo n’indimi zose n’amahanga yose.
Bavandimwe nkunda cyane, natwe twigire ku banyabwenge, « aba bagenzi b’amizero », n’ubutwari bwinshi, berekeje ibirenge byabo, imitima yabo n’ibyo batunze ku mizero, atari aya Isiraheli gusa, ahubwo y’imiryango yose y’isi. Twige kuramya Imana mu bwiyoroshye bwayo, mu bwami bwayo butagira n’umwe bukandamiza, ahubwo bubohora bugatuma dukorera abandi twemye. Kandi tumuture impano nziza cyane zisobanura ukwemera kwacu n’urukundo rwacu.
Papa Fransisko
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Padiri Alexandre UWIZEYE
Umuyobozi w’Ishuri ry’Ukwemera muri Diyosezi ya Kabgayi