Inyigisho ya Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yagejeje ku Bihayimana bakorera muri Diyosezi ya Kabgayi ku Cyumweru tariki ya 23/02/2025
Ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA Umwepiskopi wa Kabgayi yagiranye ikiganiro n’Abihayimana bose bo muri Diyosezi ya Kabgayi anabagezaho ikiganiro yari yabateguriye.
Iri huriro ryabereye mu cyumba cy’inama kiri mu rugo rw’Umwepiskopi wa Kabgayi guhera saa yine kugeza saa kumi z’amanywa(10h00’-16h00’) rikaba ryaritabiriwe n’imiryango y’abaihayimana igera kuri 42 yose ikorera muri Diyosezi ya Kabgayi.
Inyigisho Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yabagejejeho yari ifite umutwe ugira uti : “DUHAMAGARIWE KOGEZA INKURU NZIZA MU ISI IHINDAGURIKA”. Iyi nyigisho ikaba yari igizwe n’ibice 2 ari byo :
1. Ibibazo bibangamira ubutumwa Nyagasani aduhamagarira
2. Icyo dusabwa kugira ngo Inkuru nziza yogere hose
1. Ibibazo bibangamira ubutumwa Nyagasani aduhamagarira
Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yasobanuye ko Nyagasani aduha ubutumwa ariko muri ubwo butumwa tugahuriramo n’imbogamizi zinyuranye. Yagaragaje zimwe muri zo :
– Igitugu gituruka ku ngengabitekerezo zirwanya ubutumwa bwa gikristu( gukuramo inda ku bushake, ubutinganyi, na za politiki zibangamira indangagaciro za gikristu)
– Ibitekerezo bigamije guhindura imico n’imyifatire isi yakuriyemo
– Imico yadutse yo gukora ibintu bitaramba
– Ubusumbane mu mibereho no mu bukungu
– Ihohoterwa
– Imbogamizi ziterwa n’imikoreshereze mibi y’ikoranabuhanga
– Ihindagurika ry’ikirere
2. Icyo dusabwa kugira ngo Inkuru nziza yogere hose
Nyuma yo kugaragaza imbogamizi abihayimana bahura na zo mu butumwa, Myr Balthazar yabagaragarije uko bagomba kubwitwaramo :
– Mbere yo kwigisha umuntu aba agomba kubanza akiga kandi akigana Kristu
– Gutega amatwi Imana
– Kugera kure hashoboka bogeza Inkuru nziza
– Guhinduka
– Kutemera gutwarwa n’ibyisi n’ubwo biba bitoroshye
– Ubufatanye no kugendera hamwe.
Umwanditsi : Padiri Jean de Dieu HAGENIMANA