Yer 23, 1-6 ; Zab 23 (22), 1-6 ; Ef 2, 13-18 ; Mk 6, 30-34
« Uhoraho ni we Mushumba wanjye ntacyo nzabura ! » (Zab 23, 1)
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe !
Amasomo matagatifu y’iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku rukundo n’impuhwe by’Imana umubyeyi wacu, uhuriza hamwe abana be muri Yezu Kristu, We mushumba mwiza. Aradufasha kandi kuzirikana ku nshingano n’ubutumwa by’intumwa n’umwigishwa wa Yezu, mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu.
Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Yeremiya arakangura ubwenge n’umutima w’abashumba, abayobozi b’umuryango w’Imana, Israheli. Arabibutsa inshingano zabo birengagije zo kwita ku bushyo bw’Imana. Batereranye ubushyo bwayo barabutatanya, ntibabwitaho. Baragowe rero abateshuka cyangwa bakirengagiza icyo Nyagasani yabashinze. Twese ku bwa Batisimu turi abogezabutumwa muri bagenzi bacu. Hari kandi muri twe abafite ubwo butumwa ku buryo bwihariye : bwo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora umuryango w’Imana. Ni ngombwa kumva neza uburemere n’agaciro k’ubutumwa twahawe mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu. Twirinde kandi tugendere kure icyatuma tudohoka cyose, cyangwa icyatuma duteshuka ku nshingano zacu : nk’uburangare, ubwikanyize, ubunebwe, kuba ntibindeba n’indi migenzereze idakwiye.
Nyamara ariko, Uhoraho ni we murinzi udahinyuka n’umukiza w’umuryango we. Umuririmbyi wa Zabuli adufasha kubizirikana neza : « Uhoraho ni we mushumba wanjye ntacyo nzabura ». Nubwo wahura nibigukangaranya, ibigutera ubwoba, cyangwa se gutereranwa, Nyagasani ni we ngabo igukingira. Ni we ukomeza abo atora akabatuma kandi akaba ari na we uha imbuto kurumbuka, imbuto zibibwe n’ibiganza byabo atuma.
Muri Yezu Kristu niho twakirira umukiro w’Imana. Uwo ni we umuhanuzi Yeremiya avuga mu izina ry’Uhoraho ati “nzagoborera Dawudi umumero, umwuzukuru w’indahemuka ; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi aharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu” maze Yuda irokorwe, Israheli iture mu mutekano. Yezu Kristu kandi ni we uduhuriza hamwe akatubera umushumba mwiza witangira ubushyo bwe ku buryo bwuzuye. Tukunga ubumwe muri we, kandi tukaba abagenerwamurage, tubikesha urupfu n’izuka bye.
Mu isomo rya kabiri, Mutagatifu Pawulo Intumwa arabitubwira muri aya magambo ati « ubungubu muri Yezu kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu » yaduhurije hamwe, atugira umuryango umwe, akuraho ibyadutandukanyaga byose, atugira umwe.
Yezu Kristu ni na we urangiza igikorwa cye mu butumwa ashinga abo yitoreye : mu ivanjiri by’umwihariko Yezu amaze kohereza intumwa ze mu butumwa, zigarutse zamubwiye ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije byose. Mbese zimubwira uko ubutumwa bwose bwagenze. Mu munaniro, imvune, kutakirwa hamwe na hamwe, urugendo rurerure, ariko no mu byishimo by’aho imbuto yabonye ubutaka bwiza, Yezu arabahamagara ngo bajye ahiherereye baruhuke. Ni ngombwa kugira umwanya wo kwihererana n’Imana kugira ngo twongere tuvome imbaraga kandi turusheho kugira ubutwari bwo kwitanga. Umukiro wa roho ya muntu nta kindi kigomba kuwuruta, kabone niyo byaba ari ibyo twemerewe ; ntibikatubuze gufasha roho kubohoka ku ngoyi ziyibuza kujya mbere mu busabaniramana. Ni ngombwa kugira uwo mutima wuje impuhwe nk’uwa Yezu, ubona abasonzeye ijambo rye maze akemera no kureka ikiruhuko cye kugira ngo roho zifite inyota zibone amazi afutse.
Bavandimwe ni ngombwa kumenya ko umukristu wese afite inshingano kuri mugenziwe mu rugendo rw’ubusabaniramana. Twese turi abavandimwe kandi turi umwe muri Kristu. Turi abogezabutumwa. Duhamagariwe kunga ubumwe mu rukundo mu kwakira no kugeza hose umukiro w’Imana. Yezu aradutuma kandi tugahurira iruhande rwe ngo tumubwire byose uko byagenze mu butumwa yaduhaye, tubonereho no kubona uburuhukiro muri We. Ni ngombwa kwibuka ko Yezu ari we utora kandi agatuma. Ni ngombwa kandi gukomera ku bumwe n’urukundo yaturaze aribyo bigaragaza ko turi abigishwa be kandi bigatuma ubutumwa bwacu buba igikorwa kinoze. Ntitugomba kandi kwibagirwa ko ari we mwigisha mukuru.
Mu kumwegera mu isengesho tukamubwira byose, haba ibyatubabaje, ibyadushimishije, ibyatunaniye n’ibyo twashoboye gutunganya, aradukomeza kandi tukahungukira byinshi bihishe mu mpuhwe ze. Abatorewe kwamamaza Inkuru Nziza ku buryo bwihariye, nibarusheho kuzirikana ubuzima bw’uwabatoye no guhora bunze ubumwe na we, bihatira gusa na we no kugira umutima nk’uwe w’uje impuhwe n’urukundo mu bwitange butizigama :“ Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha by’inshi” (Mk 6, 34).
Imana idukomezemo ingabire y’ubumwe, urukundo, ubwitange no guhora dushishikariye kurangiza neza ubutumwa idushinga, bugamije umukiro wa roho z’abantu.
Padiri Jean Baptiste TURIKUMWENIMANA
Paruwasi Byimana