DIYOSEZI YA KABGAYI YATEGUYE IGITARAMO KU MUCO NYARWANDA
Ku wa gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2025, Diyosezi ya Kabgayi ibinyujije mu mashuri yayo yose yateguye Igitaramo ku muco nyarwanda cyiswe"Twige Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza".
Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yatangarije abitabiriye icyo gitaramo ko igitekerezo cyo kugitegura cyaje nyuma yo kubona ko hari ikibazo mu mikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda. Iyo mikoreshereze y’ururimi rimwe na rimwe idahwitse ijyana n’inyota urubyiruko rufite muri iki gihe ku byerekeye umuco gakondo w’abanyarwanda.
Yakomeje atangaza ko nk’uko Diyosezi ya Kabgayi yiyemeje gutanga uburezi bufite ireme irera umuntu wuzuye (igaburira roho ye ikanamufasha gukuza ubwenge) yanateguye icyo gitaramo ngo ikundishe kandi ikumbuze benshi ibyerekeye umuco wacu.
Abafashe ijambo bose yaba intumwa ya Minisiteri y’Uburezi ndetse n’Intebe y’Inteko y’Umuco yungirije batangaje ko kuba Diyosezi yaratekereje gutegura igitaramo ku muco ari igikorwa ndashyikirwa kandi Leta y’u Rwanda ishyigikiye kuko ari umusanzu ukomeye Kiliziya Gatolika iba ihaye Leta.
Abanyeshyuri ndetse na bamwe mu barezi babo bagaragaje impano zinyuranye mu mikino itandukanye bagaragaje. Abanyeshyuri bagaragaje uko biga umuvo babinyujije mu mbyino gakondo, imikino ndetse n’imihango imwe n’imwe nko gutekesha abageni.
Abitabiriye icyo gitaramo cyateguwe na Diyosezi ya Kabgayi bagaragaje akanyamuneza batewe no kubona abana bato b’abanyeshuri bafite byinshi bagaragaza ku muco wa Kinyarwanda kandi bakabikora bishimye, bafite ishema n’ishyaka.
Umwanditsi w’inkuru : Padiri Jean de Dieu HAGENIMANA