ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


26 Gashyantare 2022 : AMASEZERANO YA MBERE Y’UMURYANGO W’ABARI BA BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI WA KIBEHO


Date de publication
1er mars 2022
Views  253

AMASEZERANO YA MBERE Y’UMURYANGO W’ABARI BA BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI WA KIBEHO
(CFNDK : Communauté des Filles Notre Dame de KIBEHO)

Kuri yu wa gatandatu tariki ya 26 Gashyantare muri paruwasi ya MUYUNZWE, imbaga y’abakristu yari yabukereye. Ibirori byatangijwe n’ingoma zisanzwe ziranga iminsi mikuru ikomeye i Muyunzwe n’abakaraza b’abahanga.
Inkuru yavugwaga ni uko Abakobwa batanu bo mu Muryango w’Abari ba Bikira Mariya, Umwamikazi wa KIBEHO bari bamaze iminsi bemerewe gukora amasezerano ya mbere mu muryango mushya uri kuvuka.
Uwo muryango ufite intego yo kuzaba igihe kigeze Umuryango w’Abihayimana. Uwo muryango uracyari ku ntera y’ishyirahamwe ariko umugambi ukaba uwo gushinga umuryango w’abihayimana (Association publique sous forme d’Union Pieuse). Intego ya wo ni ugusakaza ubutumwa bwatangiwe i KIBEHO mu mabonekerwa yahabereye hagati y’1981 na 1983. Mu kubigeraho hari ubuhamya abawugize batanganga mu buzima bwa roho, gusenga cyane bifashishijwe ishapule ya Rozari n’ubutumwa mu bakristu. Ubwo butumwa bukubiyemo kurera umwana w’umukobwa bamutoza imyuga. Harimo kandi kwigisha abato iyobokamana no kubatoza ukwemera. Harimo kandi gukorana n’imiryangoremzo nk’iyogezabutumwa ryimbitse.
Abawugize bafite amategeko abagenga kandi babana nk’abavandimwe mu cyerekezo cyo kuba abihayimana nyabo.
Uwo Muryango washinzwe na padiri Vincent SIBOMANA, umusaserdoti wa Diyosezi ya KABGAYI ahereye ku byo yabonaga muri paruwasi ya Muyunzwe yari abereye padiri mukuru mu mwaka w’i 2000. Mu byo yabonaga kandi yumva, hari uko abakristu baturutse impande nyinshi z’u Rwanda bazaga i Muyunzwe, bagasenga basaba ko amabonekerwa y’i Kibeho igihe kigeze yazemerwa akaba inkingi y’ububyutse bw’ubukristu. Ku bw’amahirwe tariki ya 29 kamena 2001 nibwo Umwepiskopi wa Gikongoro, Nyiricyubahiro Mgr Augustin MISAGO yatangaje ko amabonekerwa yabaye hagati y’imyaka 1981 na 1983 yemewe kandi ko abakobwa batatu muri benshi babonekerwa ari bo bakwizerwa. Abo ni Alphonsine MUMUREKE, Mariya Clara MUKANGANGO na Nataliya MUKAMAZIMPAKA. Abakobwa bakiriho ni 2 gusa umwe yitabye Imana mu mwka w’i 1994. Abakiriho ni Nataliya MUKAMAZIMPAKA uba i KIBEHO na Alphonsine MUMUREKE winjiye mu muryango w’Abihayimana mu mahanga.
Abakobwa bakoze ayo masezerano ni :
1- Novice Florence MUJAWAMARIYA : wo muri paruwasi ya CYEZA
2- Novice Donatille MUKANDORI : wo muri paruwasi ya CYEZA
3- Novice Christine MUKESHIMANA : wo muri paruwasi ya MUYUNZWE
4- Florence MUREKEYISONI : wo muri paruwasi ya CYEZA
5- Novice Sylvine UMUGWANEZA : wo muri paruwasi ya KIVUMU

Nkuko tubibona kuri buri zina, abo bakobwa bari bamaze kurangiza icyiciro cya Novisiya mu mwaka 2018. Nyuma ya Novisiya, Umwepiskopi wa Kabgayi yari yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse ry’Ireme ry’uwo muryango mbere yo kwemerera abarangije neza Novisiya gukora amasezerano ya mbere. Mu byagombaga kugenzurwa harimo ireme ry’impano rituma habaho uwo muryango (charisme), amategeko awugenga, ubushobozi bwo kubana kivandimwe nk’abihayimana no kumenya niba haboneka uzayobora umuryango, kumenya niba uwawushinze awubereye kw’isonga koko no kumenya niba umuryango ufite ubushobozi bwo kuzatunga abawugize.
Isuzuma rirangiye, Umwepiskopi wa Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE yakiriye imyanzuro yagezweho na Komiziyo ibishinzwe. Amaze gusesengura iyo myanzuro, umwepiskopi yasanze hari intambwe yindi uwo muryango watera kugira ngo Ubutumwa bwa Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho burusheho kumenyekana. Icyemezo gisoza iryo sesengura gikubiyemo mw’iteka ryo kuwa 20 ukuboza 2021.
Mu mabwiriza agenga ishingwa ry’Imiryango y’Abihayimana muri iki gihe, Papa Fransisko yavuguruye ingingo ya 579 y’Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya. Icyo cyemezo gikubiye mu nyandiko Motu Proprio AUTHENTICUM CHARISMATIS ryo ku wa 1 ugushyingo 202. Muri icyo cyemezo, Papa Fransisko yasabye ko hagenzurwa cyane umwimerere w’impano umuryango ufite (charisme). Mu rwego rwo kwirinda ko haba urwiganwa n’iyororoka ry’imiryango idafite ireme rifatika, Papa yasabye ko abepiskopia bajya bamugezaho amakuru areba imiryango ivutse muri za diyoseze bayobora. Nyuma y’iryo genzurwa Papa ubwe ni we utanga uburenganzira noneho umwepiskopi akabona kuwushinga (érection canonique diocesaine).
Inyota yo gushyira hamwe muri Kiliziya iriho kandi ni ikimenyetso cyiza cy’ibihe turimo akenshi bikuririza ubwikunde n’ubwibone. Inyota yo gushyira hamwe ni nziza kuko yubaka ubukristu buhamye kandi igashyigikira Iyogezabutumwa rivuguruye. Kugira ngo ariko bigende neza, ibyo bisaba ubushishozi bw’ubuyobozi bwa Kiliziya. Impamvu y’ubwo bushishozi ni ukwirinda ingaruka ziva mu gutana kutajya kubura muri iyi si iyi imigambi y’amashyirahamwe itubatse neza cyangwa ngo igire intego yubakiye ku kwemera. Inyota yo gushyira hamwe kandi ni ikimenyetso cy’ububasha bwa Roho Mutagatifu uhora avugurura imitima y’abamwemera.
Duhereye kuri ibyo bitekerezo twavuga ko Roho Mutagatifu amaze igihe muri paruwasi ya Muyunzwe abwiriza bamwe gutinyuka. Aba bakobwa bashimirwa ubutwari no guhatana imyaka 22 yose bategereje umunsi umuhamagaro wabo uzaba wageze ku ntego. Mu masomo ya liturujiya y’uwo munsi (Yer 1,4-10 ; 1Kor 1,26-30 ; Lk 1,26-38), harimo ukuzirikana urugendo rw’umuhamagaro akenshi ruba rutoroshye kubera urujijo no gutungurwa mu buzima. Umuhamagaro w’Umubyeyi Bikira Mariya wamutunguye umusaba kubyara Umwana w’Imana. Ibyo ntibyari byoroshye mu mateka yari arimo ateganya kuzabana na Yozefu nk’abantu basanzwe. Kwakira icyo Imana imusaba mu guca bugufi kwe ni urugero rwiza rw’umwari uhitamo Yezu Kristu aho gukomeza imigambi abantu bamusaba twese tuzi.
Umuhamagaro wa gihanuzi wo uhura no guhinyura kw’abantu, bikagera ndetse no guhinyura Umwana w’Imana wabambwe ku musaraba. Kwirengangiza Umusaraba muri urwo rugendo byagira ingaruka ku Kwemera gushyitse muri Pasika ya Yezu Kristu n’intego ya Batisimu twahawe mu kwemera.
Mu kiganiro ba bakobwa bagiranaga n’Umubyeyi Bikira Mariya hazagamo ububabare umwana wa Bikira Mariya atagomba kwirengagiza. Hazagamo kandi n’ishusho y’ubusitani bw’indabo zikeneye kwuhirwa ngo zizanzamuke zigire ubuzima.
Mu bitekerezo dusanga henshi ku mateka ya KIBEHO, uyu muryango si wo wa mbere winjiye mu ntego yo kubaka ubuzima bw’abihayimana. Umwihariko wa CFNDK tuwusanga mu nyandiko z’umuryango n’imigambi igamije kunganira Iyogezabutumwa ry’Umuryango remezo n’uburezi bw’abato. Umwe mu migambi ni ukurera abana b’abakobwa kumenya imyuga itandukanye yabatunga kandi bagakurana iyobokamana ryimakaza Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa KIBEHO. Nkuko padiri Vincent SIBOMANA yabivuze atangaza imigambi y’uyu muryango, Muyunzwe igiye kuba koko ishami rya KIBEHO.

Ibirori byo kuri uyu wa 26 gashyantare 2022 byitabiriwe n’abakristu benshi bari buzuye kiliziya ya paruwasi ya Muyunzwe. Abashyitsi bari biganjemo abihayima b’ingeri nyinshi, kw’isonga hakabamo aba pentitentes ba Fransisko wa Asizi bemeye guha uyu Muryango umubikira urera abanovisi, mama Stefaniya Parpetua MUKARUGENERA. Hari kandi abenebikira, ababikira b’abafransiskani b’Ingoma ya Kristu, ababikira b’aba Ste Marthe, aba St Vincent n’abandi benshi dusanga ku rutonde rw’igitabo cy’abashyitsi.
Igitambo cya Misa cyitabiriwe kandi n’abapadiri bagera ku 10 baturutse muri za paruwasi za diyosezi ya Kabgayi. Uwayoboye igitambo nk’intumwa y’Umwepiskopi ni padiri Joseph-Emmanuel KAGERUKA, ushinzwe guhuza abihayimana muri Diyosezi ya Kabgayi.
Umuryango CFNDK (Communauté des Filles Notre Dame de KIBEHO) wahawe igihe cy’imyaka 5 kugira wubake intego zitaragerwaho. Umuryango w’aba pentitentes kandi wemeye kongera amasezerano areba ushinzwe kurera aba novisi, ari we mama Perpetua mu gihe cy’imyaka 8 yose. Urebye icyo gihe kirahagije kugira ngo umuryango ube wiyubatse.
Icyo twakwifuriza uyu muryango ni uko iyo ntego nziza yagerwaho kandi ukagira ireme ryuzuye rihuje n’icyo Kiliziya yifuza muri iki gihe ku buhamya bw’abihayimana.
Bikorewe i Kabgayi, tariki ya 26 gashyantare 2022
Padiri Joseph Emmanuel KAGERUKA
Chancelier wa Diyosezi ya Kabgayi akaba anashinzwe imiryango y’abihayimana muri diyosezi ya Kabgayi


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]