ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


28 Werurwe 2022 : IMYITEGURO Y’UMUNSI W’UMUKATESHISTE IRARIMBANYIJE


Date de publication
31 mars 2022
Views  14

28 Werurwe 2022 : IMYITEGURO Y’UMUNSI W’UMUKATESHISTE IRARIMBANYIJE

Nk’uko byemejwe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu nama yabo y’igihembwe cya kane gisanzwe yateraniye i Kigali kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 03 Ukuboza 2021, ku wa 22 Gicurasi 2022, hazizihizwa umunsi w’umukateshiste. Ni umunsi uzajya uba buri mwaka, ukizihizwa ku cyumweru cyegereye tariki ya 26 Gicurasi, umunsi duhimbazaho Mutagatifu Andreya KAGGWA, umurinzi w’abakateshiste.
Ni muri urwo rwego, mu cyumba cy’inama cya Hoteli Saint André Kabgayi, kuri uyu wa mbere tariki ya 28/03/2022, hateraniye inama yahuje Ubuyobozi bw’amashuri Gatolika n’Imyigishirize y’Iyobokamana muri Diyosezi ya Kabgayi n’Abapadiri Bakuru b’amaparuwasi yose agize Diyosezi ya Kabgayi bari kumwe n’abakateshiste bahagarariye abandi.
Ni inama yatangijwe kandi iyoborwa na Padiri HABIMANA Germain, ushinzwe amashuri Gatolika n’Imyigishirize y’Iyobokamana muri Diyosezi ya Kabgayi. Ingingo nyamukuru muri iyo nama, kwari ugutegura umunsi w’umukateshiste uzizihizwa tariki ya 22/05/2022. Abari mu nama bagejejweho inshamake y’ibikubiye mu Ibaruwa ya gitumwa ya Papa Fransisko « Motu Proprio » Antiquum Ministerium, ugenekereje mu kinyarwanda, bisobanura « Ubutumwa bwa kera na kare » ; aho Papa agaragaza ko ubutumwa bw’umukateshiste ari ubutumwa bwa Kiliziya kuva mu ntangiriro, kandi bufite inkomoko mu Byanditswe Bitagatifu by’Isezerano Rishya (1Kor12, 28-31). Nyuma yo kugaragaza kandi ko ubutumwa bw’umukateshiste w’umulayiki ari ingirakamaro mu Iyogezabutumwa rya Kiliziya, muri iyo baruwa Papa atangaza ko ashyizeho « Ministeri y’umulayiki w’umukateshiste ».
Abari mu nama kandi bagejejweho inshamake y’amateka y’ubukateshiste mu Rwanda, aho bagaragarijwe uko umurimo w’ubukateshiste watangiye mu Rwanda, uko abakateshiste bafatanyaga n’abamisiyoneri b’abapadiri mu butumwa, umusaruro wavuyemo n’imbogamizi bahuye na zo.
Nyuma y’ibyo biganiro byombi, abari mu nama baganiriye ku myiteguro nyirizina y’umunsi w’umukateshiste uzizihizwa ku itariki ya 22/05/2022. Mu rwego rwo kwitegura uwo munsi, hateganijwe ibikorwa bitandukanye. Hari Noveni izavugwa, ifite insanganyamatsiko igira iti « Nimugende mwigishe amahanga yose » (Mt 28, 19-20), ikazakorerwa mu miryangoremezo. Hazakorwa kandi urugendo rutagatifu muri Bazilika Ntoya ya Kabgayi. Ni urugendo ruzakorwa n’abakateshiste bose ba Diyosezi ya Kabgayi. Icyifuzo cyari uko urwo rugendo rwakorwa mbere y’umunsi w’umukashiste ; ariko abari mu nama basanze bidashoboka kuko bisaba amikoro kandi igihe gisigaye akaba ari gito. Bityo abari mu nama bemeje ko bafata umwanya uhagije wo kurutegura, rukazakorwa nyuma y’umunsi mukuru ku itariki ya 04 Kanama 2022.
Muri iyo nama kandi, hemejwe ko mu rwego rwo gufasha abakateshiste gukomeza kwihugura, Paruwasi zose zagira ifatabuguzi ry’akanyamakuru ka « MWIGISHA ».
Abari mu nama bagize amahirwe yo kuganirizwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE. Mu kiganiro cye, yishimiye iyo nama yari igamije gutegura umunsi w’umukateshiste, cyane ko na Papa yabishyizemo imbaraga ashyiraho « Ministeri y’ubutumwa bw’umukateshiste ». Yakomeje avuga ko umukateshiste ari umwunganizi ukomeye wa Padiri muri Paruwasi, kandi ubukateshiste akaba ari umuhamagaro. Bityo abakristu bagomba kumenya ubutumwa bw’umukateshiste.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Umwepiskopi yasabye abapadiri bakuru ndetse n’abakateshiste gufasha mu gikorwa cyo gushaka abakandida b’Iseminari ntoya, abakandida bafite koko umuhamagaro, atari ukohereza gusa abana ngo ni uko ari abahanga. Yavuze ko muri iki gihe Iseminari yabaye ishuri ritegura abana bishakira kwiyigira Kaminuza, bityo akaba ari ngombwa gusubira ku isoko, hashakwa abakandida bafite inyota yo kwiga Iseminari, kandi bakazavamo n’Abapadiri. Ati « ni ngombwa rero gushakira mu bana bari mu miryango y’Agisiyo Gatolika, nk’inshuti za Yezu n’abandi, kandi bakareba n’imiryango bakomokamo ».

NZAYISENGA Jeana Baptiste,
Umukangurambaga wa Gatigisimu.


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]