ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


25 Werurwe 2022 : AMASEZERANO YA BURUNDU MU MURYANGO W’ABABIKIRA BA ROHO MUTAGATIFU I CYEZA/ KABGAYI .


Date de publication
28 mars 2022
Views  122

25 Werurwe 2022 : AMASEZERANO YA BURUNDU MU MURYANGO W’ABABIKIRA BA ROHO MUTAGATIFU I CYEZA/ KABGAYI

Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya abwira na Malayika Gaburiheli ko azabyara Umukiza, ababikira babiri bo muri uyu muryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu (Soeurs Oblates du Saint Esprit) bakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana burundu. Abo ni mama Vestina MUJAWAYEZU uvuka muri paruwasi ya Kivumu, Diyosezi ya Kabgayi na mama Clemence KAWERA uvuka muri paruwasi ya Butete Diyosezi ya Ruhengeri.
Uyu muhango mutagatifu wabereye muri paruwasi ya Cyeza uyobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, akikijwe n’abandi basaseredoti n’imbaga y’abakirisitu. Muri iyi paruwasi ni ho ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu batuye bwa mbere baturutse i Burayi mu gihugu cy’Ubutariyani. Ubu hitwa “Maison mѐre” ya province y’u Rwanda.
Mu nyigisho yatanzwe, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yibanze ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umukiza (Annonciation), umunsi wabaye intangiriro y’iyuzuzwa ry’amasezerano Imana yagiriye umuryango wayo. Iryo yuzuzwa rigashingira ku mugambi uhoraho w’Imana no kuri “Yego” ya Bikira Mariya. Avuga ku masezerano yo kwiyegurira Imana, Umwepiskopi yabwiye abakristu ko amasezerano yo kwiyegurira Imana ashingira ku masezerano ya Batisimu, kuko ariyo yego yacu ya mbere, igomba ariko gukurikirwa na yego ya buri munsi.

Abwira ababikira bakora amasezerano, yaragize ati”mwagize igihe cyo kumva amatwara y’umuryango, mwagize igihe cyo kwitegura, niba mutarumvise mwumva nabi. Mumere nk’amazi. Ntabwo ajya asubira inyuma. N’iyo ahuye n’inzitizi arabanza akikusanya akaba menshi agashaka inzira, agakomeza ajya imbere”.

Abakoze amasezerano ya burundu, mama Vestina MUJAWAYEZU na mama Clemence KAWERA bagaragaje ibyishimo byabo bashimira Imana, bashimira abantu bose bagize uruhare mu muhamagaro wabo. Baragize bati “Turabona ko inzira twahisemo ari nzima, iratubereye rwose. Guhitamo Nyagasani nta gihombo ahubwo ni urwunguko”.
Basabye ababyeyi kutabangamira abana mu muhamagaro wabo, basaba n’urubyiruko kudapfukirana ijwi rw’Imana ribahamagara mu nzira yo kuyiyegurira. Aba bombi bashimiye Imana kubw’ingabire ntagereranywa bahawe. Basoje bavuga bati “Ugushaka kwayo kuzahore gukorwa muri twe, kandi nk’Umubyeyi Bikira Mariya, roho yacu irasingiza Nyagasani”.

Mama mukuru w’umuryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu, Province y’u Rwanda, mama Odetta Mariya KABARERE, na we yashimiye Imana Umubyeyi w’impuhwe yabahisemo ikabagira umwihariko wayo kugira ngo babereho yo yonyine kandi ibatume rwagati mu bavandimwe babo. Yagize ati “nubwo bitoroshye bwose, ariko ntimutunguwe. Aya masezerano mwayiteguye igihe kirekire. Mwabashije kumenya icyo Umukunzi akunda, icyo ashaka, icyo asaba n’icyo abifuzaho kugira ngo mubashe kubaho mubereyeho we wenyine mu budahemuka igihe cyose”.
Uyu muryango w’ababikira ba Roho Mutagatifu, washinzwe n’Umuhire Elena Guerra intumwa ya Roho Mutagatifu, mu Butaliyani, mu mwaka wa 1882.


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]