Umuhango wo gutanga impamyabumenyi
Seminari Nkuru ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi w’Akwino, kuwa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, yafunguye ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2019-2020 inatanga impamyabumenyi ku basoje icyiciro cya Filozofiya mu mwaka w’amashuri wa 2017-2018. Ibi birori byahujwe n’ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.
Umunsi mukuru wabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi. Yatangiye agira ati « Icyo twifuriza abiga mu Iseminari ni ukuba abatagatifu. Bitabaye ibyo byaba ari ukuruhira ubusa. Si no kuba abatagatifu gusa ahubwo ni no gufasha abandi kwitagatifuza ». Nyiricyubahiro Musenyeri kandi yibukije ko umunsi mukuru w’abatagatifu uhuza ab’ijuru n’abo mu ku isi, bose bagataramira Imana.
Mu nyigisho ye, ahereye ku masomo matagatatifu y’umunsi mukuru w’abatagatifu bose, yongeye kwibutsa ibiranga umuseminari mu rwego rwo kunoza ukwemera kwe : kubana n’Imana, kubana n’abandi ndetse no kwiga. Ibi uko ari bitatu bikaba byuzuzanya.
Mu muhango wo gufungura umwaka w’amashuri 2019-2020, Padiri Védaste KAYISABE, umuyobozi wa Seminari, yatangiye yerekana abashyitsi anashimira Kaminuza ya Urbaniana ya Roma iha ibizamini ndetse n’impamyabumenyi abafaratiri barangiza muri Philosophicum ya Kabgayi. Yakomeje avuga ko mu ntangiriro z’ umwaka, umwaka uba umeze nk’inshinga iri mu mbundo, noneho buri wese akaba afite inshingano zo kuyitondagura uko umwaka ugenda wigira imbere ; maze mu gihe gikwiye akawushakira icyuzuzo. Yanibukije ko kugira ngo ibyo bigerweho neza tugomba kwiyambaza Roho Mutagatifu.
Umuyobozi w’amasomo, Padiri François Xavier TWAGIRUMUKIZA, yagaragaje ko impamyabumenyi zitangwa zemewe ku rwego rwa kaminuza ku isi hose kandi ko Kaminuza ya Urbaniana y’i Roma, Seminari Nkuru ya Kabgayi yiyunzeho, yujuje ibyangombwa byose bisabwa na za Kaminuza zo mu Burayi. Umuhango wo gutanga impamyabumenyi, wakozwe na Nyiricyubahiro Musenyeri afatanyije n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Fortunée MUKAGATANA.
Padiri François Xavier TWAGIRUMUKIZA, Ushinzwe amasomo, atangaza amanota
Mu gutangaza insanganyamatsiko ku mugaragaro y’uyu mwaka w’amashuri wa 2019-2020, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije ko impamvu yayo ari ugufasha abarezi n’abarerwa kumenya neza umurimo uzakorwa no kuwutura Imana. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « Au nom du Seigneur Jésus » (mu Izina rya Nyagasani Yezu) ikaba yarakuwe mu ijambo rya Papa Faransisiko ubwo yari ari mu gihugu cya Madagascar.
Mu gusoza, Umwepiskopi yabwiye abaseminari ko isengesho, amasomo bahabwa ndetse no kubana neza ari ingezi mu gutegura ubusaseridoti bwabo ; kandi ko bagomba kumva neza ko kubaho wiyeguriye Imana, ukiyemeza kudashaka ari umuhamagaro kuruta uko byaba itegeko rigomba gukurikizwa.
Fratri Jean d’Amour Ntakirutimana