Ifoto yo mu birori bya Pasika 2020
INYIGISHO YA PASIKA, Mata 2020
+Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi
« Simoni mwene Yohani, urankunda ? » (Yh 21, 15)
Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe,
1. Nzirikana ibi bihe by’akato ka Koronavirusi twizihizaho Pasika ya Nyagasani, nifashishije iri jambo rya Yezu aho abaza Petero ubugira gatatu, ati : « Simoni mwene Yohani, urankunda ? » (Yh 21, 15) kandi iteka akamubwira ati : « Ragira intama zanjye » (Yh 21, 17) ; ndetse agasoza agira ati : « Nkurikira » (Yh 21, 19). Iki kibazo Yezu yakibajije Petero mu gihe bari bavuye mu bihe bikomeye by’ububabare, urupfu, ihambwa, bari kandi no mu byishimo by’izuka bya Nyagasani Yezu. Ndumva nanjye nakibaza buri wese muri twe, nihereyeho nanjye ubwanjye, ariko nkabaza mu mwanya wa Yezu, muri ibi bihe bidasanzwe buri wese atsikamiwe n’iyi minsi y’akato twashyizwemo na Koronavirusi n’ingaruka zayo ; bigahurirana n’icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo, harimo kandi no kwizihiza Pasika yacu. Wemera ute, kandi ukunda ute Yezu Kristu mu bihe nk’ibi ?
2. Muri iyi Pasika ya Kristu, nk’abakristu, reka dushakire igisubizo cyacu muri muri aya magambo Yezu yakunze kugarukaho kenshi mu nyigisho ze, aho agira ati « Unyemera wese, n’aho yaba yarapfuye, azabaho » (Yh 11, 25) ; n’ahandi, ati « Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda » (Lk 10, 27). Kwemera ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana Nzima, kandi ukamukunda nk’uko adukunda, ni wo mukoro wawe w’ibanze nk’umukristu ; kandi ibyo ukabikora mu gihe icyo ari cyo cyose : mu makuba, mu byago no mu byishimo. Niho Yezu yerekeza Petero na bagenzi be, natwe twese abemeye.
3. Ngarutse rero ku kibazo Yezu yabajije Petero, kiza guhamya umukoro w’ibanze w’umukristu kuri iyi Pasika twizihiza ku buryo budasanzwe, mu bihe bikomeye by’amateka yacu. Abigishwa bari bicaye, bamaze gufungura, bari kumwe na Yezu wazutse mu bapfuye, basa n’abatazi icyo bagomba kumubaza n’uko bagomba kukimubaza. Uko kumanjirirwa kwabo Yezu yarakubonaga. We agashimishwa n’uko bakiriho kandi bakiri kumwe nyuma y’ibyabayeho mu bubabare, urupfu n’izuka bye, n’ubwo batari bashira igihunga bwose.
Yezu arasa n’utitaye ku byo bamukoreye bakamutererana, umwe muri bo akamugambanira (we ntiyari akiri kumwe na bo), undi yari yamwihakanye ubugira gatatu. Uyu Simoni mwene Yohani ni we Yezu ahereyeho, azirikana ijambo yigeze kumubwira ati « Uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima » (Mt 16, 16). Yezu amubaza ikibazo gitunguranye batari biteze, ariko mu mikorere ye, We uzi abo yatoye, afite icyerekezo kinoza ukwemera, urukundo ndetse n’ubunyampuhwe yabatoje.
4. « Simoni mwene Yohani, urankunda ? » : Ubusanzwe iyo umuntu akubajije ngo “Urankunda ?” nawe ukamusubizanya urugwiro uti : “Ndagukunda”, biba bifite imvano kandi bikagira n’inkurikizi. Ni ikibazo gisoza igice cy’urugendo rw’ukwemera Yezu yakoranye n’abigishwa be kuva mu Galileya kugera i Yeruzalemu, utibagiwe isangira rya nyuma, iyozwa ry’ibirenge, ububabare, urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu. Ariko kigenewe kuba intangiriro y’ubutumwa iri muri “Ragira intama zanjye” igenda yunganira iki kibazo. Byose bitwawe n’impuhwe n’urukundo Yezu yagiye abatoza, na bo bakabyitabira bamukurikira mu ntera n’ubwo batamushyikiraga mu myumvire. N’ubu bicaranye basangira, ntibarashira amanga, baratangarira gusa ko Yezu yazutse, ariko ntibarasobanukirwa n’icyo bagomba gukora, Yezu yabatoreye.
5. Iki kibazo Yezu yabajije Petero agira ati : “Simoni mwene Yohani urankunda” kirimo ibice bibiri rero mu byo kigamije :
– Igice cya mbere ni ukuntu Yezu yakimubajije n’uburyo Petero yagisubizaga ubugira gatatu. Nimuzirikane uko amavanjiri abiduha neza. Petero uyu mwene Yohani, yazamukanye na Yezu mu rugendo rw’ukwemera kuva mu Galileya kugera i Yeruzalemu. Petero akishimira kubana na Yezu, na We akabimubonamo bidashidikanywa. Petero yagiraga ibakwe no kwihuta mu bitekerezo, ariko akanahura n’ingorane zikomeye kugeza ubwo yihakanye Yezu ubugira gatatu. Kuba ataragiye, ubu akaba akiri kumwe na We, Yezu na We aragira ngo yumve ko Petero hari imbaraga agifite zo kumukunda hejuru y’ibyabaye byose. Petero yasubije neza nta kwirarira, yemera ko akimukunda rwose, nyamara ibyo akabikora mu bushobozi bubereye uko yiyumva, “ndagukunda kandi nawe, uzi byose, uzi uko ngukunda” (reba Yh 21, 17).
Bakristu bavandimwe, burya Ivanjiri ya Yezu iyo uyiteze amatwi neza irakwisobanurira. Muribuka amarira ya Petero ahuje amaso na Yezu amaze kumwihakana gatatu : « Nuko Petero asohoka arirana ishavu » (Mt 26, 75). Aya marira arimo ukubohoka kwa Petero n’ugutsinda kwa Yezu mu mutima wa Petero. Utararira imbere ya Yezu wapfuye akazuka aracyafite urugendo rurerure rw’ukwemera, kandi uwagize amahirwe akamuririra ntazibagirwe na rimwe aho bahuriye : harimo ibanga ry’ukwicuza gushinze imizi mu rupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu. Kubazwa na Yezu niba umukunda mu gihe barimo, nuko yiyizi, byaramushobeye ; ariko kandi kuba azi Yezu kandi amwemera nk’Umwana w’Imana ugira impuhwe n’urukundo, yari amufitiye ikizere gihamye ko amwakiranye urukundo n’impuhwe nyuma y’urugendo rubi bavuyemo. Ubu noneho Yezu wazutse, kuri Petero, ni Ushobora-byose bidashidikanywa.
– Igice cya kabiri cy’iki kibazo, iyo ugishyize hamwe n’uko Yezu asoza buri gihe agira ati : « Ragira intama zanjye » (Yh 21, 17), hanyuma ati : « nkurikira » (Yh 21, 19),
ndetse kuva ubu uzajya ugengwa n’undi akujyane aho udashaka (reba Yh 21, 18) ;
Petero afatiwe mu nzira yari arimo kuva yakurikira Yezu.
Ugutsikira kwe kwaramujahaje, ariko ntikwamubujije gukurikira Yezu. Ahawe rero na Yezu Kristu wapfuye akazuka umurage w’urukundo n’ukwemera. Noneho ntirukiri rwa rukundo rugera, rukagerura : ni urwirekura burundu, Yezu ubwe akazamwunganira amuha Roho Mutagatifu ; maze iri jambo rishize amanga, akarigira inkoni ya gishumba yo kuragira izo yaragijwe yiteguye kuzitangira uko Nyagasani Yezu yabigenje. Aya magambo Petero yayavuze imbere y’abayahudi n’abanyamahanga kwa Koruneli ati « Muzi ibya Yezu w’i Nazareti : ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu [....]. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze […] bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye, ku munsi wa gatatu » (Intu 10, 38-40).
Bakristu Bavandimwe,
6. Inyuma y’ikibazo Yezu yabajije Petero agira ati « Simoni mwene Yohani, urankunda ? » (Yh 21, 15) ni ho hari ipfundo ry’ukwemera n’urukundo, ari byo banga rikuru rya Pasika yacu. Aho Yezu azukiye akiyereka abigishwa be, yashatse kuberekeza ku kigize umutima w’ubutumwa bagomba gusohoza : kwemera Yezu Kristu nk’Umwana w’Imana wapfuye akazuka no kumukunda nk’uko yadukunze akatwitangira. Ibisigaye ni We ubitwereka nk’abamurikiwe na We. Iyobera rya Pasika rigusaba kwemerera Yezu wazutse akakubera urumuri mu rusobane rw’ubuzima bwacu bwa buri munsi, ukamukunda uko uri umwirekuriye wese, ari na ko worohera Roho Mutagatifu yaduhaye, ukomeza muri twe ibyo Yezu yadutangiyemo.
7. None rero turizihiza Pasika yacu mu bihe bigoye, nta Penetensiya, nta misa, nta makoraniro, abakristu bacu babuze uko babyifatamo, ndetse hari abafata abayobozi babo nk’abagambanyi, babimye ibyo basonzeye. Si ko biri rero. Ibyakozwe byose bimurikiwe n’umucyo w’ukwemera n’urukundo bihuje n’ubukare bw’ibihe turimo. Ibi turimo, n’iyo Leta itabikora, Kiliziya yari kubisaba mu izina ry’urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wawe. Koronavirusi, kumva bayivuga utarayibona hafi yawe hari ababifata nk’amakabyo, ariko ibyo ikorera hirya no hino kw’isi biteye ubwoba. Ubundi iyo abantu bari mu kaga uratabara, ukitanga, ngo ukize benshi bashoboka. Ahari Koronavirusi urahahunga, uhashyira mu kato, ngo utavaho wongera ubwandu abantu bakaza kukuvomaho icyo cyorezo, utanabizi ko ugifite. Ni yo mpamvu kwitazanya bamwe ku bandi atari ubushake bwo kubahunga, ahubwo ni ukwirinda kuba umuyoboro w’icyorezo cyahitana bagenzi bawe.
8. Misa, amasengesho rusange n’amahuriro yo gusenga byarasubitswe ngo twubake inzego zikomeye zo kurindana bamwe ku bandi. Ahubwo rero bakristu bavandimwe, icyo dukwiye kwibaza mu bihe nk’ibi : ese ibyo dukora byose, n’imitekerereze n’imibanire byacu harimo ukwemera n’urukundo bishyitse dufitiye Imana na bagenzi bacu ? « Petero urankunda ? Ragira intama zanjye, nkurikira » : nguru urumuri rwa Pasika twakwitwaza mu mayobera y’iki cyorezo, dusabira abahanga n’abashakashatsi kutubonera intsinzi yacyo. Aha nkaba mboneyeho gushimira inzego z’umutekano, abaganga n’abaforomo bitanga ijoro n’umunsi ngo bakumire iki cyorezo.
Uko twabyifatamo nk’abakristu :
9. Pasika yacu tuyikore dute ? Hari abahanuzi babiri mbasaba kuzirikanaho, Yeremiya na Ezekiyeli babayeho mu gihe Israheli yajyanwaga bunyago i Babiloni n’umwami Nebukadinetsari. Ku Bayisraheli bamwe, kuba batarashoboraga kujya i Yeruzaremu kuri Pasika no mu yindi minsi mikuru, byatumye baterera iyo maze biyobokera ibigirwamana by’iyo batataniye. Yeremiya na Ezekiyeli, ku buryo butandukanye, babagezaho ubutumwa bw’Imana ibakunda kandi itarabatereranye ; ko niba bari mu byago na bo babigizemo uruhare, icyaha kibi akaba ari uko bibagiwe Imana ya Israheli, maze bakica amasezerano cyane cyane baba abacakara b’ibigirwamana. Kuri Yeremiya, Uhoraho amubwira aya magambo ngo ayageze ku Bayisraheli : « Nagukunze urukundo ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butumye nkwiyegereza. Ndashaka kukubaka bundi bushya, kandi koko uzubakwa, wowe mwari wa Israheli » (Yer 31, 3-4). Ubwigomeke bwa Israheli bwahuriranye n’icyago cy’ijyanwa bunyago ry’i Babiloni maze bizana ukwiheba n’umwuka mubi, ariko umuhanuzi abereka ko Imana ibakunda kandi ishaka kubakiza.
10. Umuhanuzi Ezekiyeli, na we wo mu gihe kimwe na Yeremiya, ararikira Abayisraheli guhindura imimerere. Aragira ati : « Uhoraho aravuze ngo « Nzabaha umutima mushya mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye » (Ezk 36, 26-27).
11. Abahanuzi Yeremiya na Ezekiyeli si abakera : ni ab’ubu mu gihe cyacu. Iriya Mana bavuga idukunda kandi ishaka kudukiza, ni yo Yezu Kristu yatwegereje ubwo yigize umuntu akabana natwe. Imana ituri hafi, kandi iradukunda. Ntidutererana mu bihe bibi, reka natwe dufate uburyo bunogeye Imana, bushoboka kandi bukwiye, twizihize Pasika yacu : dufite abasaserdoti bacu, batuvugire Misa basabira abakristu babo. Abakristu na bo aho bari bavugurure ukwemera kwabo n’urukundo rwabo, bifatanya n’abasaserdoti batarebana ariko baziranye ; hanyuma bifashishe n’ubundi buryo bw’iterambere aho bishoboka, mwibuka ko Ingoro y’Imana ya mbere ari umutima wicuza kandi ugasenga ; ndetse ko urugo rw’abakristu ari yo kiliziya y’ikubitiro. Ibi tubikoze neza nta pfunwe twagira. Ukwemera n’urukundo dufitiye Yezu Kristu biruta ibitambo byose n’amaturo, kandi muzi ko urukundo rwa Kristu rwunganirwa iteka n’urwa mugenzi wacu ; bikajyana no kwirinda icyamwanduza cyose : ubu rero ni Koronavirusi.
12. Twibuke ko ibi tubikora mu gihe tunibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hariho benshi bakiremerewe n’ingaruka zayo, hakiyongeraho n’ubwigunge dushyizwemo n’icyorezo cya Koronavirusi. Usanga rero hari aho bishobora kwivanga. Twimakaze urukundo, koroherana, gutabarana aho bibaye ngombwa ; ariko muri byose tugamije kurinda mugenzi wacu impamvu zose zamukururira ubwandu bw’icyorezo cya Koronavirusi.
13. Umwaka w’Ukaristiya ntiwasubitswe. Birashoboka ko gahunda zari zateganyijwe zizasubirwamo. Gusa icyo nabibutsa ku munsi nk’uyu wa Pasika, ni uko iremwa ry’Ukaristiya riri kuwa Kane Mutagatifu, umwe muri ya minsi nyabutatu ya Pasika. Rigize rero naryo ibirori bya Pasika ubwayo. Yezu yayishyizeho ashyiraho n’abasaserdoti bashinzwe kujya bayiturira abakristu, ikaba ikubiyemo rya banga ry’ukwemera Yezu Kristu n’urukundo tumufitiye rwifatanya n’urwo yatugiriye ubwo yatwitangiraga ku musaraba. Ni yo mpamvu Ukaristiya ihora ari umutima wa Pasika yacu. N’ubwo ubu tuyitura nta bakristu bahari, ariko abakristu bamenye ko ari bo tuyiturira, kandi bahorane icyifuzo cyo kuzongera kuyihabwa bidatinze.
14. Forum y’urubyiruko iteganyijwe mu matariki ya 22-26 Nyakanga 2020 mu rwego rw’Igihugu hano muri Diyosezi ya Kabgayi. Ubu imyiteguro isa naho yasubitswe, ariko bitarenze ukwezi kwa Gicurasi tugomba kumenya uko tuzabyitwaramo. Ubwo Komisiyo y’igihugu y’urubyiruko hamwe na Komisiyo ya Diyosezi ya Kabgayi itegura Forum mu gihe gikwiye bazahura batubwire uko twabyifatamo.
15. Icyo ngira ngo ndangirizeho ni itangwa ry’ubupadiri n’ubudiyakoni mu mpeshyi. Buri wese arabona ko imiterere ya gahunda y’amasomo n’ibizamini, ndetse n’itegurwa ry’abazahabwa iryo sakramentu bigomba kuzasubirwamo bitewe n’uko ibihe bizaba byifashe. Ku maparuwasi bireba, imiryango y’abazahabwa ubusaserdoti ndetse n’abazabuhabwa ubwabo, birasaba kwihangana no guha abantu igihe tukareba iyo ibintu byerekera. Kuba ko bizaba ariko hari gahunda zahungabanyijwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Icyo nabasaba ni ugukomeza iyo myiteguro abantu basenga, banoza ukwemera n’urukundo nk’imigenzo y’ibanze y’umukristu ; hanyuma ibindi bikazatungana Koronavirusi yaratakaje ubukana.
Umwanzuro
16. Bakristu bavandimwe, twizihije umunsi mukuru wa Pasika mu bihe bidasanzwe, nta Misa y’abakristu, nta mahuriro, nta Penetensiya zishobora gutangwa ; ariko nta mukristu mwiza ukwiye kugira ipfunwe ku byemezo byafashwe hashingiwe ku rukundo no kurinda ubuzima bwe n’ubwa mugenzi we. Ikindi rero ukwemera n’urukundo umukristu wese agomba kugirira Yezu Kristu wapfuye akazuka, amenye ko bitambutse kure amaturo n’ibitambo n’amakoraniro twajyagamo, n’ubwo na byo ari ngombwa, kandi bizageraho bisubukurwe. Ariko bizaze bisange twarateye intambwe mu kwemera n’urukundo bishinze imizi ku mutima wa buri wese nk’ingoro y’ibanze Nyagasani Yezu aturanamo na we. Hanyuma mu rugo, ababyeyi n’abana barusheho kwegerana, kumenyana no kunoza ubukristu nk’umusingi bubakiyeho urugo rwabo. Mwumve ko kubuzwa Misa ya Pasika mu bihe nk’ibi, ari uguha agaciro n’icyubahiro ubuzima bwa mugenzi wacu, ushyira imbere ukwemera n’urukundo ; kuko si wowe wirinda mbere na mbere (ibyo byaba ari ukwikunda) : ahubwo urarinda mugenzi wawe icyorezo kidasanzwe.
Pasika nziza ! Nyagasani Yezu abane namwe.
Bikorewe i Kabgayi, kuwa 12 Mata 2020
+Smaragde MBONYINTEGE
Umushumba wa Kabgayi