ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Nyabinoni : Santarari ya Rusuli yizihije Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe


Yanditswe kuwa
10/08/2019
Views  141

Abashyitsi baje kwifatanya n’abakristu b’i Rusuli mu gihe cy’ibirori

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2019, Santarari ya Rusuli yo muri Paruwasi ya Nyabinoni yizihije Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe. Ibi birori byari bigizwe n’umuhango wo guha umugisha ishusho y’Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, nk’urwibutso rwa Yubile ; Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Kabgayi ; hamwe n’ibirori ndetse n’ubusabane. Ibyo birori byabaye akanyamuneza ari kose ku mbaga yari yabukereye, nubwo bwose hari imbeho n’imvura bihagije, nk’uko bikunze kuranga iryo sunzu ry’imisozi ya Ndiza.

Mu Misa hatanzwemo amasakramentu y’ibanze kandi hakirwa abakristu bavuye mu yandi madini ndetse n’abagatolika bari baragize impamvu zibafungira amasakramentu. Bamwe muri bo banahawe Isakramentu ry’ugushyingirwa.

Itangwa rya batisimu ku bana bato

Itangwa ry’Isakramentu ry’ugukomezwa

Santarari ya Rusuli yashinzwe mu 1944 ikaba iherereye mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga. Yitiriwe Abahowe Imana b’i Bugande ikaba ifite abakristu gatolika 1247 ku baturage 2094 bayituyemo, nk’uko ibarura inzego za Santarari zakoze kuwa 7 Kanama 2019 ribigaragaza.

Abakristu b’i Rusuli batangaje ko bashimira Imana byinshi bungutse mu kwemera kwabo, kandi bagaragaza ishyaka ryo kudasubira inyuma. Mu myiteguro y’iyi Yubile barushijeho kunoza inshingano zabo mu iyogezabutumwa rivuguruye Diyosezi hacu yagize intego (nk’uko bigaragara mu ngingo esheshatu z’ingenzi ishingiraho ibikorwa byayo byose) aho bazirikanye insanganyamatsiko igira iti "Nabamenyesheje Izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha" (Yh 17, 26).

Nibakomeze inzira batangiye, nta gucika intege... Nyagasani bari kumwe !

Urwibutso rwa Yubile


Padiri Jean-Paul MANIRIHO