Umwepiskopi wa Kabgayi yashyize ku mugaragaro agatabo gakubiyemo Misa y’umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umusaserdoti Mukuru w’Iteka. Iyo foto mubona ahabanza kimwe n’amagambo ayiherekeje, ni ibiri ku ipaji ya mbere yako. Aka gatabo gakubiyemo : amasengesho, amasomo ndetse n’isengesho ry’interuro bya Misa y’umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umusaserdoti Mukuru w’Iteka. Karimo kandi amavu n’amavuko y’iyo Misa, mu mateka ya Kiliziya. Aka gatabo kanditse mu ndimi enye : Ikilatini, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, bityo buri wese akazakifashisha mu rurimi rumubangukiye kandi yihitiyemo.
N’ubwo itamenyerewe ino iwacu ariko imaze igihe mu Kiliziya !
Mbere y’uko Ibiro bya Papa i Roma bishinzwe imihango ya Liturjiya bishyira "Misa ya Nyagasani Yezu Kristu Umusaserdoti Mukuru w’Iteka" mu Gitabo gikuru cya Kiliziya kigenewe imihango ya liturjiya ,“ Missale Romanum”, iyi misa yari isanzweho kandi ikavugwa, cyane cyane mu iseminari nkuru y’abapadiri bazwi nk’aba « Saint-Sulpice » cyangwa « Les Sulpiciens » ; bari bafite ubutumwa bwihariye bwo kurera abazaba abapadiri. Ibiro bya Papa rero byakuye iyo misa mu rwego rw’ubuyoboke bwihariye, biyishyira mu rwego rwa Kiliziya muri rusange. Gusa kugeza ubu ntiri muri Ordo ya misa dukoresha hano mu Rwanda, nyamara bayishyize ku wa kane ukurikira umunsi mukuru wa Pentekosti (Feria V post Pentecosten) ; ukaba umunsi mukuru wizihizwa (Fête). Nk’uko byumvikana rero, umunsi iyi misa ivugwaho by’umwihariko, nguyu na wo wageze !
Ese iyi misa yajya ivugwa gihe ki ?
Uretse ku wa kane ukurikira Umunsi mukuru wa Pentekosti, nk’uko bigaragara mu ijambo ry’ibanze ry’aka gatabo, iyi misa ishobora kuvugwa no mu bindi bihe ; cyane cyane ikazajya yifashishwa n’abasaserdoti mu kuzirikana ibanga ry’ubutumwa bwa Kristu batwaye kandi basangiye muri Kiliziya.
Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE abivuga muri aya magambo : "Misa iri muri aka gatabo ni misa y’umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umusaserdoti Mukuru w’Iteka, ivugwa ku wa kane ukurikira umunsi mukuru wa Pentekosti. Iyi misa n’ubwo yashyizwe uyu munsi wavuzwe haruguru, ishobora no gukoreshwa igihe cyose habaye ihuriro ry’abasaserdoti : mu itangwa ry’ubusaserdoti, ku munsi mukuru wa yubile y’umupadiri, mu misa bibukamo umunsi w’ubusaserdoti (anniversaire de l’ordination), cyangwa se igihe abapadiri basoza umwiherero wabo, ndetse no mu maseminari mu bihe bikwiye. Bityo rero ngasanga aho abasaserdoti bahuriye, mu bifasha ubuzima bwabo no kunoza umubano wa gisaserdoti, kuvuga iyi misa bitubereye rwose. Tujye tuyivuga kenshi".
Urwibutso rwa Yubile y’Imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda ruri imbere ya Bazilika Nto ya Kabgayi
Iyi misa ni urwibutso rugeretse ku rundi rwa Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda
Mu Rwanda, Misa ya Nyagasani Yezu Kristu Umusaserdoti mukuru w’Iteka yakoreshejwe bwa mbere ku wa 7 Ukwakira 2017 ubwo twizihizaga Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda. Ibyo birori byabereye kuri stade ya Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Lehu ya Kabgayi, ahagiye hanabera izindi Yubile nyinshi zayibanjirije. Ije rero ari nk’urwibutso rugeretse ku rundi rw’ibyo birori bihire ; ibirori bitazibagirana mu mateka y’Ubusaserdoti mu Rwanda, by’umwihariko mu mitima y’abakereye kubyizihiza.
+Smaragde MBONYINTEGE, ari kumwe na bamwe mu bahawe ubupadiri mu 2003, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 16 bahawe Ubusaserdoti
Nk’uko bigaragara kuri iyi foto kimwe no ku yayibanjirije, ari na yo iri ku rupapuro rwa mbere rw’aka gatabo, Kabgayi yubatseho urwibutso rwa Yubile y’Imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda. Rukaba rugizwe n’amashusho abiri agaragaza imfura z’abapadiri : Padiri Balthazar GAFUKU (Iburyo) na Padiri Donat REBERAHO (Ibumoso) bakikije kandi urukuta rusharazeho izindi yubile zabanje : Yubile y’Imyaka 50 y’Ubusaserdoti mu Rwanda (1917-1967) na yubile y’imyaka 100 Ivanjili ishinze imizi mu Rwanda (1900-2000).
Abapadiri bakunda gukorera ingendo nyobokamana i Kabgayi, nk’ahantu hareze benshi muri bo, ariko cyane cyane barangamiye uwo murwa ubibutsa ubwitange bw’Abamisiyoneri bacu ba mbere, ukanatama impumuro y’Ubusaserdoti twabimburiwemo n’imfura zacu ziyereka imbere ya Bazilika Nto, nk’ibendera ry’Ubusaserdoti ubwabwo.
Uri Umusaserdoti iteka !
Padiri Jean-Paul MANIRIHO